Kwibuka28: Mushubi hibutswe hanashyingurwa mu cyubahiro umubiri w’uwazize Jenoside.
Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Namagabe, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero, abarokotse ndetse n’abaturage.
Muri uyu muhango hagarutswe ku buhamya bw’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu cyahoze ari Komine Muko.
Abayirokotse bagaragaje ko yateguwe bihagije kuko mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa batandukanyije abagabo n’imiryango yabo maze abagore n’abana bagashyirwa hamwe aho biciwe naho abagabo nabo bakababeshya ko babajyanye i Kaduha bakaza kubicira mu nzira.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand agendeye ku mateka yaranze iki gice muri jenoside yasabye ababyeyi gushyira imbere inyigisho nziza zubaka Igihugu.
Yagize ati “Turasaba ababyeyi, abarezi n’abayobozi mu nzego zose bari hano kwigisha urubyiruko isano y’ubunyarwanda bakanga kandi bakitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi. Turabasaba kandi gushishikariza urubyiruko kwita ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi bibanda mu gusura no gufata neza inzibutso n’ibindi bimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi. Icyizere cy’u Rwanda gishingiye ku rubyiruko rutarangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside”.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside abanyarwanda babonye umucyo wirukanye icuraburindi.
Yagize ati “Imyaka 28 irashize Igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwubakiye ku bumwe bw’abanyarwanda bushyize imbere ineza n’amahirwe angana ku bana b’u Rwanda”.
Muri uyu muhango hashyinguwe mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse kandi hunamirwa, hanashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga 14,000 bashyinguye mu Rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mushubi.