Kwibuka28: Nyamagabe hasojwe icyumweru cy’icyunamo hasabwa kunga ubumwe
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’Akarere, abagize Inama Njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano, abanyamadini, imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mbazi n’abaturage b’uyu Murenge.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yasabye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa ituze bakerekwa impuhwe n’ubumuntu cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka.
Yagize ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye guhabwa ituze, bakeneye kwerekwa impuhwe n’ubumuntu cyane cyane muri iki gihe gikomeye cyo kwibuka ababo bazize Jenoside yabakorewe, umuryango nyarwanda ukeneye gutanga ineza iha imitima ituze”.
Yasabye abantu bakuru kwirinda koreka abato babigisha amacakubiri, yasabye urubyiruko kandi kwirinda imigirire n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya, ihakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ijambo iryo ariryo ryose ripfobya, ry’ingengabitekerezo ya Jenoside rihakana cyangwa riha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi risubiza abarokotse muri bya bihe byo muri jenoside”.
Mu buhamya bwa Mme Ateyimbabazi Callixta warokokeye Jenoside muri aka gace yagarutse ku buryo abatutsi batotejwe bakanicwa mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu 1994 aho babishe hakarokoka bake.
Nyuma y’ubuhamya bw’ibihe yanyuzemo kugeza arokotse, yasabye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gutera intambwe bagasaba imbabazi kuko aribwo byafasha kugera ku bwiyunge Igihugu cyifuza.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Mme Uwamahoro Clothilde yavuze ko abanyarwanda muri rusange n’abarokotse Jenoside by’umwihariko bataheranwe n’agahinda kuby’ibyababayeho, ibi bikaba biterwa n’Ubuyobozi bwiza.
Ati “Ibi tubikesha Ubuyobozi bwiza, ubuyobozi butavangura, ubuyobozi buha amahirwe angana ku banyarwanda twese. Turashimira Leta y’ubumwe yagaruriye Abanyarwanda icyizere cyo kubaho mu bwubahane, mu bufatanye, ubu twese tukaba isano muzi dufitanye kandi dusangiye ari Ndi Umunyarwanda”.
Muri uyu muhango kandi mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mbazi hashyinguwe imibiri 2 yabonetse.
Nyuma Abayobozi, abarokotse ndetse n’abaje kubafata mu mugongo bunamiye kandi bashyira indabo ku mva zirukukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye muri uru rwibutso.