Kwibuka29: Ababyeyi basabwe kwigisha abana amateka y’ukuri
Ku wa 13 Mata 2023, mu Karere ka Nyamagabe hasojwe icyumweru cy’icyunamo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 maze abaturage basabwa kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo bakihatira kubakira ku bumwe bw’abanyarwanda mu guteza imbere Igihugu.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kamegeri ku rwego rw’Akarere, uyoborwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde ari hamwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano, amadini n’amatorero, ibigo bikorera mu Karere, abarokotse jenoside ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Kamegeri.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yavuze ko kwibuka bikomeza abanyarwanda by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko bibaha imbaraga zo kwamagana no kwirinda ikibi cyose.
Yagize ati “Ni umwanya wo kwamagana abagifite imitima yinangiye bakiziritse ku ngengabitekerezo ya jenoside, urwango kandi bagishaka guca abanyarwanda mo ibice”
Yavuze ko ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana amateka y’ukuri yaranze Igihugu kugira ngo basobanukirwe aho Igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kigana.
Avuga ko abanyarwanda bakwiye kubakira ku isano ya Ndi Umunyarwanda kuko ariyo nkingi y’ubumwe bw’abanyarwanda.
Yagize ati “Dukomere ku bumwe bwacu kuko nizo mbaraga zacu. Twubakire ku isano dusangiye twese, isano ya Ndi Umunyarwanda kuko niyo nkingi y’ubumwe bwacu n’icyomoro kandi ni igihango dufitanye n’urwatubyaye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko jenoside yari ishyigikiwe n’ubutegetsi mu nzego zose zaba iza gisivili, iza gisirikare kuva mu nzego zo hejuru kugeza mu nzego zo hasi.
Yavuze ko mu Murenge wa Kamegeri naho ariko byagenze kuko interahamwe zashishikariye gutwikira no gusahura imitungo y’abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko amateka ya jenoside aha abanyarwanda umukoro wo gukomera ku mahitamo abanyarwanda bakoze yo kuba umwe, gutekereza byagutse no kwemera kubazwa inshingano.
Yagize ati “Ubumwe busaba ko bwigishwa guhera mu rugo, abakuru babwire abato ko abanyarwanda turi umwe, tubatoze umuco w’amahoro n’ubworoherane babone urubuga rwo gutekereza byagutse baharanira guteza imbere u Rwanda rwacu. Izi nizo nshingano tugomba kumva no kwemera kubazwa mu gihe tuzitezutseho”.
Visi Perezida w’umuryango IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick yashimye ko Leta yimakaje ko abantu bose babana kandi bakaba mu mahoro. Yashimye abagize uruhare mu kugira abatutsi barokora.
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamegeri hunamiwe hanashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri 158.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 birakomeza mu gihe cy’iminsi 100.