Kwibuka29-Kibumbwe: Hagaragajwe uruhare rw’ubuyobozi bubi muri jenoside yakorewe abatutsi

Ku wa 15 Mata 2023, mu Murenge wa Kibumbwe hibutswe abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 maze hagaragazwa uruhare rw’ubuyobozi bubi muri jenoside by’umwihariko icyahoze ari Komine Karambo.

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibumbwe ahashyinguye imibiri 650, witabiriwe na Hon. Depite Uwumuremyi Marie Claire ndetse n’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe, inzego z’umutekano, abayobozi b’amadini n’amatorero, abarokotse n’abaturage b’Umurenge wa Kibumbwe.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yagaragaje ko ubuyobozi bubi aribwo bwagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside.

Yagize ati “Mu Murenge wa Kibumbwe, amateka ya jenoside agaragaza uruhare rutaziguye rw’ubutegetsi muri jenoside yakorewe Abatutsi. Uwari Burugumesitiri Gashugi Augustin yabanje kudashyigikira ubwicanyi ariko yaje guhinduka nyuma y’inama yabereye kuri Perefegitura aho we yasabwe gufatanya n’abandi kwica abatutsi bitaga inyenzi cyangwa ngo yakwanga agapfana nabo, yavuye muri iyo nama afashe umwanzuro wo kwifatanya n’abicanyi mu buryo bweruye ataha abwira Interahamwe ko ari igihe cyo kwirwanaho, ko nawe ubwe yamaze gufata umwanzuro wo kurwanya abanzi aribo batutsi”.

“Ni uko abatutsi bari bahungiye hano kuri Komine Karambo ahita abatanga baricwa. Tuboneyeho umwanya wo kwamagana ubutegetsi bubi bwa Leta y’abatabazi n’ubwayibanjirije bwateguye kandi bugashishikariza gukora jenoside ikorerwa abatutsi”.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kuko ari uburyo bwo kwirinda gusubira mu mateka nk’ayaranze mbere y’umwaka wa 1994.

Depite Uwumuremyi wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagaragaje ko icyahoze ari Gikongoro cyagize ibyago byo kuyoborwa n’abantu bitandukanyije n’icyiza cyakomokaga mu murage gakondo w’abanyarwanda.

Ati “Twari dufite Igihugu, twari dufite umwami umwe atagira ubwoko ari uwa rubanda rwose, dukundana kandi dufashanya, duharanira kurwanira no kwagura Igihugu cyacu. Abayobozi batagira umutima rero batatiye icyo gihango bayoboka amacakubiri batojwe n’abakoroni ariko babimira bunguri”.

Muri uyu muhango, Ndayisaba Vedaste yatanze ubuhamya bwagarutse ku buryo jenoside yashyizwe mu bikorwa by’umwihariko mu cyahoze ari Komine Karambo.

Abayobozi, abarokotse n’inshuti bunamiye kandi bashyira indabo ku rwibutso rwa Kibumbwe mu rwego rwo kubaha icyubahiro bambuwe.