Kwibuka29: Ku Rwibutso rwa Cyanika hibutswe abarenga 35,000 hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 25
Ku wa 23 Mata 2023, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Cyanika habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi maze hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 25.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Jean Damascène Bizimana ari hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe, abayobozi b’inzego z’umutekano, abayobozi b’amadini n’amatorero, abarokotse jenoside yakorere abatutsi n’abaturage b’Umurenge wa Cyanika.
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Cyanika afite umwihariko wayo kuko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaje ikurikira ubwicanyi bwibasiye abatutsi mu 1963 mu Cyanika.
Umuyobozi w’Akarere akavuga ko ibyo byashobotse kuko Republika ya mbere n’iya kabiri zakomeje kwigisha amacakubiri n’urwango byibasira abatutsi.
Yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yiyemeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, ikanatanga urubuga rwo kwibuka abatutsi bazize jenoside.
Ati “Niwo muti nyawo wo kuvura ibikomere twatewe n’ubutegetsi bubi, bwaranze Igihugu cyacu kuva mu 1959 kugera mu 1994. Turashimira abagize uruhare mu kwamagana no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi. Turashimira ingabo za FPR-Inkotanyi zayihagaritse, hamwe n’abanze kwifatanya n’abicanyi, bagahisha abatutsi bahigwaga”.
Yakomeje agira ati “Turashimira abarinzi b’igihango bari hano. Turashimira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi kandi bakiyunga n’ababiciye. Amateka y’Igihugu cyacu azerekana ko ukwitanga abo bose bagize ariyo nkingi ubumwe n’ubudaheranwa byacu byubakiyeho”.
Minisitiri Bizimana yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko uretse kuba barishwe nabi bikaba bihora bitera abarokotse intimba n’akababaro kadashira, no mu buzima busanzwe nta muntu ushobora kwibagirwa abe yakundaga.
Yagize ati “Abarokotse jenoside dufite inshingano yo guhora dusubiza abatutsi bishwe agaciro, abanyarwanda twese natwe dufite iyo nshingano, agaciro bambuw n’abajenosideri kuko bishwe tukaba tutarashoboraga kubaherekeza ngo tubakorere imihango y’umuco nyarwanda yo kubashyingura mu cyubahiro gikwiye abantu”.
Minisitiri yavuze ko ubwiyunge butashoboka mu gihe abagize uruhare muri jenoside batavugishije ukuri.
Yagize ati “Ntabwo twagera ku bwiyunge, ntabwo twagera ku bumwe nyabwo igihe tutavugisha ukuri. Ubu turifuza ko abanyarwanda bose tuba umwe, turifuza ko aya mateka akomeza akaba amateka ariko tukayigiraho kuko abafashe abatutsi bakabita inzoka, bakabambura ubumuntu, abo batatiye ubunyarwanda”.
Muri iki gikorwa kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 25 ndetse hunamirwa kandi hashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga 35,000.