Kwibuka29: Kuri SOS Gikongoro bibutse abakozi n’abana bahiciwe

Ku wa 07 Gicurasi 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yifatanyije na SOS Children’s Village ishami rya Nyamagabe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyatangijwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga 50,000 baruhukiye mu rwibutso rwa Murambi.

Bakomereje muri SOS Gikongoro ahunamiwe abari abakozi n’abana barererwaga muri iki kigo, banashyira indabo ku kimenyetso cyanditso amazina yabo.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ubwicanyi bwakorewe aba bana bugaragaza umugambi mubisha wa jenoside wo kurimbura abatutsi.

Yagize ati “Abana bo muri SOS babanaga neza kandi bafatwa kimwe. Gusa mu gihe cya jenoside, Nyombayire Venuste wayoboraga SOS, yategetse ko abana batandukanywa, ab'abatutsi bagahabwa icyumba gitandukanye n’icy’abahutu. Ku wa 6 Gicurasi 1994, bahereye ku bana bari bavanywe i Kigali, abana baravangurwa maze mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Gicurasi 1994 baricwa. Muri iryo joro, hishwe kandi abakozi babiri ba SOS. Aya mateka yerekana umugambi mubisha wa jenoside yakorewe abatutsi. Kwica abana ni igisobanuro cy’ubukana bw’inyigisho mbi zari zarahawe abantu mu itegurwa rya jenoside”.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko aya mateka asigira abantu umukoro wo kwigisha birenze urukundo mu bantu n’ubunyarwanda mu miryango bikigishirizwa cyane cyane mu muryango.

Yasabye ababyeyi, abarezi n’abayobozi mu nzego zose kwigisha urubyiruko isano y’ubunyarwanda, bakanga kandi bakitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi.

Ysabye kandi gushishikariza urubyiruko kwita ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi bibanda mu gusura no gufata neza inzibutso n’ibindi bimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Icyizere cy’u Rwanda gishingiye ku rubyiruko rutarangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside”.

Mu buhamya bwatanzwe, hagarutswe ku buryo abana bari mu kigo cya SOS batotejwe n’abagombaga kubarinda bikagaragaza ko babaye ababyeyi gito.