LETA Y’U RWANDA ISHYIRAHO IBIKORWAREMEZO KUGIRANGO BIBYAZWE UMUSARURO.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/12/2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana UWAMAHORO Bonaventure , yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kibilizi mu birori byo gutaha kumugaragaro ibyumba by’amashuli bishya 36 n’ubwiherero 24 byose byubatswe mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyamagabe ibirori byabereye mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuri cya Bugarama ho mu Murenge wa Kibilizi.
Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kibilizi Jean Marie Vianney NDAGIJIMANA yavuze ko ibyumba byubatswe byitezweho gukemura ikibazo cy’urugendo rurerure abanyeshuli bakoraga ngo bagere ku ishuli hamwe n’umubare munini w’abanyeshuli bigiraga mu ishuli rimwe bityo bikagora umwarim kubakurikirana uko bikwiye.
Mu mpanuro yagejeje kubari bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana UWAMAHORO Bonaventure yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa na leta bityo bakiteza imbere.
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere yagize ati « iyo twubatse ibyumba by’amashuri nkibi ni ukugirango dufashe abana bacu kwigira ahantu heza kandi hababereye bityo turabasaba kubibyza umusaruro ukwiye»

Uyu Muyobozi kandi yijeje abaturage batuye mu Murenge wa Kibilizi by’umwihariko abarere mu rwunge rw’amashuri rwa Bugarama ko bagiye kububakira ibindi byumba by’amashuri bishya 8 ku buryo nabo bazahita bemererwa gutangiza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye .
Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye abaturage gukomeza kuba maso bakicungira umutekano aho yavuze ko kugirango iterambere Abanyarwanda twifuza rishoboke ari uko tuba dufite umutekano usesuye bityo buri wese agakora akiteza imbere.
Abaturage batuye mu Murenge wa Kibilizi bishimiye cyane aya mashuri hamwe n'ibindi bikorwaremezo bigenda bibegerezwa muri rusange bavuga ko bigende bibafasha gutera intabwe bikura mu bukene kuko usibye ko ibyo bikorwaremezo bibafasha kubona akazi binafasha abana babo kubona ibyo bakeneye byose badakoze urugendo rurerure.

Ibi byumba by’amashuri byitezweho kuzagabanya ikibazo cy’ubucukike bw’abana mu mashuri hamwe no kugabanya urugendo abanyeshuri bakoraga bagana ku bigo by’amashuri.