LODA YATANGIJE UBUKANGURAMBAGA BUGAMIJE GUSHISHIKARIZA ABAGENERWABIKORWA BA VUP KWAKIRA UBUFASHA BAHABWA BAKORESHEJE IKORANABUHANGA
Kuri uyu wa 21 Kanama 2025, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA) cyatangije ubukangurambaga mu Karere bugamije gushishikariza abagenerwabikorwa ba VUP kwakira ubufasha bahabwa bakoresheje ikoranabuhanga (VUP Digital Payment).
Ubu bukangurambaga bwiswe "Telefoni Yanjye, Amafaranga Yanjye", bugamije gushishikariza abagenerwabikorwa ba VUP mu nkingi zayo zose guhuza konti zabo za SACCO na Simukadi zibaruye mu mazina yabo, hanyuma bakajya babona ubutumwa (Notification) igihe cyose hari igikorewe kuri konti yabo.
LODA iri mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abagenerwabikorwa ba VUP kwakira ubufasha bahabwa bakoresheje ikoranabuhanga (VUP Digital Payment).
Ibi kandi bizatuma babasha kubikuza, kubitsa no kwishyura serivisi bakeneye bakoresheje telefoni zabo.
Ubu buryo kandi buzarushaho gufasha abari mu rugendo rwo gufashwa kwiteza imbere ku buryo burambye (#Graduation), kuko umwanya wose batakazaga n'amatike bakoreshaga bajya cyangwa bava kuri SACCO, bazabikoresha mu bindi bikorwa bugamije kubabyarira inyungu, bityo bikabashyigikira muri urwo rugendo rwo kwivana mu bukene.
Mu Karere, ubu bukangurambaga bwatangiye hatangwa amahugurwa ku bakozi bashinzwe imibereho myiza y'abaturage ku Mirenge, abakozi ba za SACCO ndetse n'abakozi ba kompanyi z'itumanaho.