Mbazi: Abaturage bibukijwe kurwanya amakimbirane mu miryango
Ku wa 17 Mutarama 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Ngara mu Murenge wa Mbazi mu nteko y’abaturage aho yabasabye kwirinda no gukumira amakimbirane mu ngo kuko bigaragara ko ari ikibazo muri uyu Murenge.
Muri iyi nteko y’abaturage, Guverineri yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée aho baganirije abaturage kuri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.
Guverineri Kayitesi yibukije abaturage kwitabira kwishyura inguzanyo za VUP zihabwa abaturage kugira ngo babashe kwikura mu bukene. Yabibukije kandi kwitabira kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza no kwitabira kohereza abana ku ishuri.
Mu mwaka ushize, muri uyu Murenge, abaturage bahawe amafaranga yo kwiteza imbere binyuze muri Give Directly. Guverineri yabibukije ko aya mafaranga ari ayo kugira ngo babashe kwikura mu bukene adakwiye kuba intandaro y’amakimbirane mu muryango.
Yagize ati “Iyo ndebye mu mibare y’ibyaha, hano hari ikibazo cy’ubuharike no gucana inyuma bikomeye. Ariko muzi ko ubuharike n’ubusambanyi ari icyaha gihanwa n’amategeko?”
Yakomeje agira ati “Ikintu gikomeye, amakimbirane yo mu muryango ya mbere ahungabanya umutekano avamo kwicana, gukomeretsanya n’ibindi bibi cyane, bituruka ku buharike n’ubushoreke n’ingo nyinshi zisenyuka zisenywa n’ubuharike n’ubushoreke kurusha ikindi icyo aricyo cyose abashakanye bapfa”.
Muri iyi nama, Guverineri yakiriye ibibazo by’abaturage maze ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge barabikemura, ibitakemukiyeho bihabwa umurongo.