Mbazi: Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage kwicungira umutekano
Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere yahaye abaturage ubutumwa bwagarutse ku kwicungira umutekano, kohereza abana ku ishuri no kubatangira umusanzu muri gahunda ya school feeding ndetse no kubakangurira gutira ibitabo no kubisoma. Yibukike kandi abaturage guca amakimbirane mu ngo.
Umuyobozi w'Akarere kandi yibukije ko Igihugu kikiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfoba, guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi.
Yabaganirije ku mushinga wa Give Directly ugiye kuzatanga amafaranga muri uyu Murenge, yagarutse kubyo basabwa kuzaba bujuje kugirango bazabashe kuyahabwa birimo kuba nta makimbirane arangwa mu miryango yabo n'ibindi. Yabibukije kandi kwitabira kwizigamira muri EjoHeza bakabikangurira n'abana babo.
Nyuma Umuyobozi w’Akarere yakiriye ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage. By’umwihariko abaturage basabye gukomeza kwegerezwa amazi n’amashanyarazi.