MEYA NIYOMWUNGERI YASABYE ABATURAGE BA MBAZI KWITABIRA IBIKORWA BY’UBUHINZI MURI IKI GIHE IMVURA IRI KUGWA
Kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y'Abaturage mu Kagari ka Ngambi, mu Murenge wa Mbazi, asaba abaturage b’uyu Murenge kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi.
Meya NIYOMWUNGERI yabwiye abaturage ba Mbazi kubyaza umusaruro imvura iri kugwa barushaho kwitabira ibikorwa by'ubuhinzi.
Yagize ati: “Imvura yatangiye kugwa. Murasabwa kwitabira ibikorwaby’ubuhinzi kandi mugakora amasaha menshi mu rwego rwo kongera umusaruro.”
Yabasabye kandi kwirinda ibiza barushaho kuzirika ibiseng, birinda gucomeka ibyuma by’ikoranabuhanga mu gihe cy’imvura no kwirinda kugama munsi y’ibiti.
anabasabye gukomeza kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza.
By'umwihariko yasabye abashyizwe ku rutonde rw'abagiye guhuzwa n'amahirwe, kuyabyaza umusaruro mu rwego rwo kwivana mu bukene.
Muri iyi Nteko y'Abaturage, hakiriwe ibibazo kandi bihabwa umurongo.