Meya NIYOMWUNGERI Yayoboye Inteko y’Abaturage i Bugarura, Asaba abaturage kugira Isuku no Kwizigamira muri Ejo Heza
Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, yayoboye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Bugarura, Umurenge wa Kibirizi, aho yaganiriye n’abaturage ku bibazo bibugarije ndetse anabashishikariza kurushaho kugira uruhare mu mibereho myiza yabo.
Muri iyi Nteko y’Abaturage, Meya NIYOMWUNGERI yasabye abaturage kwita ku isuku y’aho batuye no ku isuku y’ibyo barya n’ibyo banywa, kuko ari inkingi y’ubuzima bwiza. Yongeye kandi kubashishikariza kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kugira ngo bazagire amasaziro meza kandi barusheho kwigira.
Afatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibirizi, Umuyobozi w’Akarere yakiriye ndetse anakemura ibibazo by’abaturage, haherewe ku byari byagaragajwe mu Nteko y’Abaturage iheruka, hagamijwe gukomeza kunoza imitangire ya serivisi no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Muri iyi Nteko kandi, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) batanze ikiganiro ku kwirinda kurya ibiribwa no kunywa ibinyobwa byanduye. Basobanuriye abaturage ko akenshi ibi biribwa n’ibinyobwa byanduzwa n’amazi mabi, ibikoresho bidafite isuku, cyangwa uburyo bwo gutegura butanoze.
Bashimangiye ko kurya no kunywa ibitujuje ubuziranenge bishobora gutera indwara zikomeye, ndetse rimwe na rimwe bikaba byaviramo uwabifashe urupfu cyangwa ubumuga. By’umwihariko, basabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.
Inteko y’Abaturage yabaye umwanya mwiza wo kuganira ku mibereho, ubuzima n’iterambere, abaturage basabwa kugira uruhare rugaragara mu kwiteza imbere no kubungabunga ubuzima bwabo.