MINALOC YAKOZE UBUGENZUZI KU BIKORWA BYAKOZWE N’ABATURAGE MU RWEGO RWO KWISHAKAMO

Kuri uyu wa 18 Kanama 2025, Abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), bakoze ubugenzuzi mu Karere bwibanze ku bikorwa byakozwe n’abaturage mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Aba bakoze babanje kwakira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana SAMVURA Valens, basobanura uko ubu bugenzuzi bugiye gukorwa n’icyo bugamije.

Baherekejwe na bamwe mu bakozi b'Akarere, basuye ibikorwa byakozwe n'abaturage mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Basuye Koperative 2 zo mu Murenge wa Mushubi ari zo Koperative UMURANGA yorora Inzuki na Koperative DUFATANE ifite Ubworozi bw'Ihene.

Basuye kandi Ibiro by'Umudugudu wa Gisiza, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Musebeya byubatswe nk'igikorwa cy'indashyikirwa cyagezweho n'abaturage binyuze mu Muganda.

Banagenzuye isuku ahahurira abantu benshi n’ibindi.