Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kurinda inzibutso za Jenoside
Ibi uyu muyobozi yabisabye kuri uyu wa 19/03/2022 ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe mu muganda w’ihariye wo gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika.
Muri uyu muganda urubyiruko n’abayobozi bafatanyije guharura ibyatsi, gukupakupa, gukubura, gutunganya ubusitani bw’urwibutso no gukoropa.
Aganira n’abitabiriye uyu muganda, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco yagarutse ku kurwanya no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yabwiye urubyiruko ko amaboko n’imbaraga bafite bikwiye gukoreshwa neza bashyira imbere ibikorwa byubaka Igihugu kandi bagahora babungabunga inzibutso.
Yagize ati “Reka mpere kuri ruriya rwibutso, ntitugakore isuku ku rwibutso kuko tugiye kwibuka, kuko tugiye mu minsi ijana, ahubwo nk’abahaturiye mujye mujya inama mwikoremo amatsinda muvuge muti ariko wa muganda twakoze cya gihe uwakongera agakora umuganda bidasabye ko Mayor aza, bidasabye ko umuyobozi w’Umurenge aza, twebwe nk’abantu baturiye aya mateka ababaje tugakora isuku aha hantu abantu baruhukiye hagahorana isuku”.
Minisitiri Bamporiki yavuze ko urubyiruko nirwita ku kurinda urwibutso bazaba barinze amateka bakazabona icyo bigisha abana bazabyara.
Yagize ati “Kubera ko ibyabaye bibabaje ntabwo bikwiye kuzababaho, ntibikwiye kuzaba ku bana banyu. Uyu munsi muri urubyiruko ejo muzaba mushaje, nimusaza ruriya rwibutso rwashaje abana bazababwira bati aya mateka yari ababaje ariko ntimwayabungabunze, nimurinde uru rwibutso bizatuma n’ababakomokaho bazakomeza kurinda ayo mateka bakirinda n’icyatuma dusubira mu mateka mabi”.
Nyuma y’umuganda Minisitiri Bamporiki yeretswe ibice bigize urwibutso rwa Cyanika rushyinguyemo abarenga 50,000 maze asobanurirwa n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace.