Minisitiri Bayisenge yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho
Ku wa 21 Mata 2023, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi maze asaba urubyiruko kwigira ku butwari bw’ababohoye Igihugu maze bagasigasira ibyagezweho.
Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu ntumwa za rubanda, abayobozi b’Akarere, inzego z’umutekano, abayobozi b’amadini n’amatorero, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abaturage.
Muri iki gikorwa hagarutswe ku mateka y’icyahoze ari Perefecture Gikongoro, hasobanurwa uko ingengabutekerezo ya jenoside yigishijwe igihe kirekire.
Hagarutswe by’umwihariko ku buryo abahungiye i Murambi bari bizeye ko ariho bazarindirwa ariko bakaza kwicwa barashweho n’ingabo za Leta zifatanyije n’interahamwe.
Mu ijambo rya Minisitiri Bayisenge yavuze ko ababyeyi bakwiye kwibaza uko barimo barerera u Rwanda rw’ejo hazaza, by’umwihariko bakagaruka ku rubyiruko.
Yagize ati “Ese urubyiruko murimo kwiga amateka y’Igihugu cyanyu kugira ngo mubashe kwitandukanyiriza ukuri n’ikinyoma?,…. Rubyiruko muri hano rero, ni mwebwe uru Rwanda rwiza mubona duhagazemo urw’ejo hazaza rushingiyeho. Ndongera kubasaba kwiga amateka kuko ibi byose tuvuga ntabwo mwabibonye, ntabwo u Rwanda mu 1994 ari uku rwari rumeze”.
Minisitiri yibukije urubyiruko gukunda Igihugu batizigamye kandi bakigira ku bari mu Nkotanyi ubutwari bwabaranze babohora Igihugu.
Ati “Gukunda Igihugu cyacu ni ukugikorera mutizigamye mwigira amasomo ku ngabo za FPR Inkotanyi, twazishimye kandi turacyazishima kuko zaduhaye Igihugu zirokora abanyarwanda ziduha Igihugu gitekanye,….. ni mwebwe ba mbere bo gusigasira ibi tugezeho kuko Inkotanyi zirokora abatutsi bicwaga, zigarurira u Rwanda icyizere banganaga namwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwiyemeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda bukanatanga urubuga rwo kwibuka abatutsi bazize jenoside.
Yavuze ko ari uburyo bwiza bwo kuzirikana amateka mabi Igihugu cyanyuzemo maze abaturage bakahavana amasomo yo kutazayasubiramo ukundi.