Minisitiri Bayisenge yasuye Akarere ka Nyamagabe

Muri iyi nama, Minisitiri yagaragarijwe aho Akarere ka Nyamagabe kageze gashyira mu bikorwa Imihigo y'umwaka w'ingengo y'imari 2021-2022.

Nyuma yo gusobanurirwa imihigo yose Akarere gafite n’aho igeze ishyirwa mu bikorwa, Minisitiri yashimye imbaraga zashyizwemo hakaba hari imaze kugerwaho ku kigero cyiza maze asaba kongera imbaraga n’ingamba ku mihigo ikiri inyuma.

Yagarutse ku bayobozi bashya b’Akarere maze abagira inama yo kubakira kubyo abababanjirije bakoze nno gukorera hamwe.

Yagize ati “Ntabwo akazi koroshye ariko karashoboka. Intego ni iyo gukora kugirango umuturage wa Nyamagabe atere imbere. Mu byo mukora ni ukuzamurana no kugirana inama nk’abavandimwe”.

Mbere yo gusoza uruzinduko, aherekejwe n'abayobozi b'Akarere, Minisitiri yasuye ikigo kigororerwamo by'igihe gito (Transit Center) cya Tare aho yaganiriye n'abarimo bahagororerwa ababwira ko Igihugu gishyize imbaraga mu burere bw'urubyiruko.

Minisitiri yabwiye abarimo kugororwa ko bafite ubushobozi mu mbaraga z'umubiri n'imitekerereze abasaba kumva amakosa bakoze maze bagahinduka bagakora ibyubaka Igihugu. Abahagororerwa bavuze ko bumva ibyo bakoze kandi babisabira imbabazi, nibasohoka bakazigisha abandi kubyirinda.