MINISITIRI DR. BIZIMANA YASABYE INTORE ZISOJE URUGERERO KWIRINDA ABAZIBIBAMO AMACAKUBIRI
Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Tare hasorejwe ku rwego rw’igihugu, Urugerero rudaciye ingando, icyiciro cya 12, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (MINUBMWE), Dr. Jean Damascène BIZIMANA asaba intore zisoje uru Rugerero kwirinda abaruribamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kuba hafi izi ntore kugira ngo zikuze ihame ry'ubumwe n'ubudaheranwa.
Yagize ati : « Intore zisoza urugerero uyu munsi tuzakomeza kuziba hafi kugira ngo zikuze ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa twahisemo.
Tuzakomeza kandi gahunda za Leta zisanzweho zubaka ubumwe, kwimakaza indangagaciro zo gukunda u Rwanda no kunoza umurimo bigeza Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko ku kwigira no kwihesha agaciro. »
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu, Dr. BIZIMANA yashimiye izi ntore ku bikorwa zakoze biteza imbere umuturage.
Azibwiye ko iminsi zimaze ku Rugerero zihakuye ubumenyi buhagije burimo kumenya indangagaciro zikwiye no kuba mu gihugu gitekanye.
By'umwihariko asabye uru rubyiruko kwirinda abarubibamo amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urugerero rwasojwe kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025 mu Karere ka Nyamagabe, rwatangiye tariki 13 Mutarama 2025 rwitabirwa n’intore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2023-2024, rwitabirwa n’intore 1,846 zirimo abakobwa 1,053.
Ibikorwa byakozwe muri iki gihe cy’Urugerero byibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Hubatswe inzu 3, hasanwa izindi 47.
Hubatswe kandi ubwiherero 25, hanasanwa ubundi 125.
Hubatswe ingarani 57, uturima tw’ibikoni 126, amateme 2, hanasanwa imihanda ifite uburebure bwa km 4.
Hatewe kandi ibiti 2020 birimo ibivangwa n’imyaka 220. Hakozwe ubukangurambaga bwo kwizigamira muri SACCO, kwirinda Malaria n’ubwo kurwanya guta ishuri n’ibindi.
Ibi bikorwa byose Intore zakoze bifite agaciro kagereranyije ka miliyoni 56 n’ibihumbi 650.