MINISITIRI UTUMATWISHIMA YASOJE AMAHUGURWA Y’IGORORAMUCO YAHABWAGA URUBYIRUKO 1303 MU KIGO NGORORAMUCO CYA NYAMAGABE
Kuri uyu wa 06 Werurwe 2025, Mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yakiriye Minisitiri w'Urubyiruko n'Interambere ry'Ubuhanzi (MOYA), Dr. UTUMATWISHIMA Abdallah wari kumwe na Komiseri wa Polisi (CP) George Rumanzi, Komiseri ushinzwe Ibikorwa n'Umutekano Rusange, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y' Amajyepfo, ACP TWIZERE Désiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, NSHIMIYIMANA Védaste, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuca (NRS), CP (Rtd) Faustin NTIRUSHWA n'abandi igikorwa cyo gusoza amahugurwa y'igororamuco yahabwaga urubyiruko rugera ku 1303.
Mu gihe cy’imyaka 2 uru rubyiruko rumaze muri iki Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe, rwize imyuga itandukanye.
Ubwo yahaga ikaze abashyitsi, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yavuze ko imbaraga urubyiruko rusoje amahugurwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe rwagaragaje ari amahirwe ya kabiri yo gukorera no gukorana n’imiryango yarwo ndetse n’igihugu mu kwiteza imbere.
Nsengumuremyi Bumaya wavuze mu izina rya bagenzi be basoje amasomo y'igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe,yavuze ko biyemeje kuba umusemburo w'ibyiza no gufatanya n'abandi kubaka igihugu.
Yavuze kandi ko biyemeje kubwira OYA, uwo ari we wese wagerageza kongera kubashora mu ngeso mbi.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Interambere ry'Ubuhanzi (MOYA), Dr. UTUMATWISHIMA Abdallah Yabwiye urubyiruko rusoje amahugurwa y'igororamuco muri iki Kigo Ngororamuco ko bitewe n'amahirwe Leta yarushyiriyeho nta rwitwazo rwakabaye rugira rutuma rwishora mu ngeso mbi.
Yarusabye kuvana ingamba muri iki Kigo Ngororamuco zirimo kwita ku miryango yarwo, kwiteza imbere no kwirinda kongera kugwa mu ngeso mbi.
By'umwihariko yarusabye kwirinda ibigare kuko biri mu byarugushije mu mutego watumye rwisanga mu Kigo Ngororamuco.
Mu gihe cy’imyaka 2 uru rubyiruko rumaze muri iki Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe, rwize imirimo itandukanye irimo ububaji, ubugeni, amashanyarazi, ubuhinzi n’iyindi.