Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasuye Akarere ka Nyamagabe

Mu biganiro bagiranye byagarutse ku kurebera hamwe uburyo hatezwa imbere ubukungu bw’umuturage, kwibungabungira umutekano, kwimakaza imiyoborere myiza bakemura ibibazo by’abaturage n’ibindi.

Minisitiri Shyaka yibukije abayobozi ko bahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu baturage kandi bakamubera n’intumwa zikomeye ku muturage yabaragije. Yanabibukije kuri gahunda y’imbaturabukungu yo guteza imbere abaturage.

Yavuze ko hakenewe kuganirwa ku ngamba zo kuvugutira umuti ikibazo cy’ubukene binyuze muri gahunda zo guteza imbere ubukungu zihari.

Yagize ati “Ndagira ngo tuganire dufatanye kuvuguta umuti w’ubukire, gahunda nyinshi ko zihari ariko se zikora zite? Amafaranga azivamo tuyabyaza dute ubukungu n’imibereho myiza twifuza ku gihugu kandi twifuriza aka Karere”.

Yibukije abayobozi ko bafite imbaraga kandi bizewe bakaba bagomba kureba imbere, bareba mituweli, isuku, ko hubarizwa amabwiriza yo kurwanya COVID19, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Minisitiri kandi yagarutse ku kwibungabungira umutekano ababwira ko ‘ku mutekano nta gusobanya’ aba bayobozi bamugaragariza ko bahagaze neza mu ngamba zo kuwurinda kandi ntawe ushobora kubasesereramo.

Ku miyoborere myiza, Minisitiri Shyaka yabwiye aba bayobozi ko ipfundo ry’ubuyobozi ari ukuba intangarugero, kugira umutima w’abaturage babakemurira ibibazo kandi bakirinda ruswa.

Nyuma yo kuganira n’abayobozi, Minisitiri Shyaka yasuye aharimo kubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kaduha (Kaduha IDP Model Village) asaba ko imirimo yo  kuwubaka yakwihutishwa. Yanasobanuriwe birambuye ibikorwa bigari biri mu cyiswe umuhora wa Kaduha-Gitwe, aho byitezwe ko bizahindura imibereho n’iterambere ry’ubukungu by’abaturage.