MINISITIRI W’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO YASHYIKIRIJE BA GITIFU B’UTUGARI MOTO, ABASABA KURUSHAHO KWEGERA UMUTURAGE
Kuri uyu wa 01 Werurwe 2024, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Prof. Jeannette BAYISENGE akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyamagabe yasuye Akarere agirana ibiganiro n'Abayobozi hamwe n'Abakozi b'Akarere ku bijyanye n'aho imihigo y’Akarere y'umwaka wa 2023- 2024 igeze yeswa no ku buzima bw'Akarere muri rusange.
Nyuma yo kwakirwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Madame Clotilde UWAMAHORO ari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA n’Uwungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA, ni bwo yagiranye ibiganiro n’Abakozi b’Akarere. Yasabye buri Mukozi kugira no kugaragaza imico n’imyitwarire myiza aho yaba ari hose, haba ku kazi no hanze yako. Yabasabye kandi gukorera hamwe mu rwego rwo kunoza akazi.
Nyuma yo kuganira n’Abayobozi hamwe n’Abakozi b’Akarere, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. BAYISENGE yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari (Rushingwangerero) n’abahagarariye Abakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ku Karere no ku Mirenge, moto zigiye kubafasha kurushaho guha umuturage serivisi nziza. Yabasabye kuzikoresha neza mu rwego rwo kuzamura igipimo cya serivisi. Yagize ati: “Turabasaba gukoresha neza izi moto muhawe. Murasabwa kandi kuzamura igipimo cya serivisi mwahaga umuturage.”
Abahawe moto bose hamwe ni 82.