MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASUYE AKARERE ASHIMA IBIKORWA BY’UBUHINZI
Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyakubahwa Jean Claude MUSABYIMANA aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice KAYITESI yasuye Akarere ka Nyamagabe ashima ibikorwa by’ubuhinzi by’umwihariko ubw’ibirayi yasanze mu Murenge wa Buruhukiro.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu Turere yasuye.
Ku ikubitiro yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Tare utuyemo imiryango igera kuri 56 yaturutse hirya no hino mu Murenge wa Tare itaragiraga aho iba.
Minisitiri wa MINALOC Jean Claude MUSABYIMANA yabwiye abatujwe muri uyu Mudugudu ko Leta izakomeza gukora uko ishoboye kose ikita ku batishoboye kuruta abandi binyuze ahanini muri gahunda zitandukanye nka VUP.
Gusa nawe yabasabye gufata neza inzu bubakiwe kugira ngo zizarambe bityo Leta ibone nuko yita ku bandi.
Nyuma yo kuva muri uyu Mudugudu, Minisitiri MUSABYIMANA yasuye ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibirayi mu Murenge wa Buruhukiro, nyuma yaganiriye n’abaturage bo muri uyu Murenge ndetse n’abo muri imwe mu yo bihana imbibi ari yo Mushubi na Musebeya abashimira umuhate bashyize mu buhinzi, ibyatumye umusaruro wiyongera.
Minisitiri MUSABYIMANA yagize ati: “Cyera baravugaga ngo Gikongoro ntiyera, ni ibintu byari bizwi. Abantu baravugaga ngo ni abantu bagomba kwicwa n’inzara, none uyu munsi urabona ko nta kibazo mufite. Murahinga ingano, murahinga ibirayi, murahinga ibishimbo, murahinga icyayi mukagaburira Abanyarwanda kandi mukagera no ku isoko mpuzamahanga. Ibyo ariko twagira ngo tubabwire ko bitikoze kuko ubwanyu mwabigizemo uruhare n’Ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame buradufasha.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabashimiye kandi umutekano urangwa mu gace batuyemo abasaba kuwukomeza ahanini babungabunga Pariki ya Nyungwe kugira ngo ikomeze ibazanire ibyiza.
Yabasabye kandi kwirinda amakimbirane mu miryango n’ibindi byose byatuma batagera ku iterambere bifuza.
Abaturage bari bafite ibibazo n’ibitekerezo na bo bahawe umwanya babishyikiriza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse bihabwa umurongo.