MINISITIRI W’UBUZIMA, DR. NSANZIMANA YASHIMYE UKO IBITARO BYA KADUHA BYAKIRA ABABIGANA

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin NSANZIMANA yasuye Ibitaro by’Akarere bya Kaduha, ashima uburyo byakira ababigana.

Kuri uyu wa 08 Nzeri 2025, ni bwo Minisitiri w’Ubuzima akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyamagabe, Dr. Sabin NSANZIMANA yasuye Ibitaro by’Akarere bya Kaduha ashima uko abakozi n’abaganga babyo bakira ababagana.

Minisitiri Dr. NSANZIMANA yavuze ko gusura ibi Bitaro biri mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo abakozi n'Ibitaro bafite n'uburyo byashakirwa ibisubizo ndetse no kwibukiranya inshingano. 

Yashimiye abakozi b'ibi Bitaro uburyo bita ku barwayi babaha serivisi nziza. 

By'umwihariko ashimye ko mu gihe cy'umwaka wose nta mubyeyi n'umwe waguye kuri ibi Bitaro abyara.

Ashimye kandi isuku yabisanzemo.

Mu rwego rwo gushimira ubuyobozi n’abakozi b’ibi Bitaro, Minisitiri Dr. NSANZIMANA yavuze ko Minisiteri ayoboye yabigeneye imodoka imodoka izajya itwara abakozi.