Minisitiri w'Ubuzima yasuye Ibitaro bya Kigeme

Yari aherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand; Musenyeri wa EAR Diocese Kigeme, Assiel Musabyimana n'abayobozi mu nzego z'umutekano.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri yazengurutse Ibitaro asura kandi asobanurirwa serivisi z'ubuvuzi zitandukanye zitangwa agera n'aho zitangirwa.

Yakomeje asura inyubako nshya igiye kuzura kuri ibi Bitaro ikazatangirwamo serivisi zitandukanye.

Nyuma yaho yakoranye inama n'Ubuyobozi bw'Ibitaro n'abakozi maze abashimira serivisi batanga, isuku, gukoresha inyubako neza no kwishakamo ibisubizo.

Yijeje ibi Bitaro gukurikirana no gukemura ibibazo byagaragajwe bigihari.