MINISITIRI W’UBUZIMA YASUYE IBITARO BY’AKARERE BYA KIGEME ASHIMA SERIVISI BITANGA

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin NSANZIMANA akaba n’imboni y’Akarere yasuye Ibitaro by’Akarere bya Kigeme aho yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe n’Umushumba wa EAR, Diyosezi ya Kigeme, Mgr MUSABYIMANA Assiel. 

Minisitiri w’Ubuzima yasuye Ibitaro bya Kigeme muri gahunda yo kureba imitangire ya serivisi z’ubuvuzi no kuganira n'abakozi babyo.

Nyuma yo gutemberezwa ahatangirwa serivisi zitandukanye, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. NSANZIMANA yashimye uburyo Ibitaro byakira ndetse bikita ku babigana. Yashimiye kandi Ibitaro ko byabashije kwiyubakira inzu nshya ivuye mu kwizigama kwabyo. 

Yanabishimiye ko hashize umwaka nta mubyeyi ubitakarijemo ubuzima abyara nk’uko ari na yo ntego y’igihugu. Yasabye abakozi gukomeza gukorana umurava mu kazi bashinzwe.

Ibitaro by’Akarere bya Kigeme, bimaze imyaka 3 biri ku nyenyeri ya kabiri mu mitangire ya serivisi nk’uko bigaragazwa n’igenzura rikorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE). Intego yabyo ni ukuzamuka bikagera ku nyenyeri zisumbuye.