MU KARERE HABAYE IBIGANIRO BY’IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA BY’ABANYARWANDA
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, mu Karere habereye ibiganiro by'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Akarere byari bifite insanganyamatsiko igira iti: "Indangagaciro na Kirazira: Isôoko y'Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda" biyoborwa na Ambasaderi Edda MUKABAGWIZA wari Umushyitsi Mukuru akaba n’intumwa ya Unity Club Intwararumuri.
Ku ruhande rw’Akarere, ibi biganiro byitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO; Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage uri no mu batanze ikiganiro; Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere; abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere n’abandi. Ambasaderi Edda MUKABAGWIZA yavuze ko Ubumwe bw'Abanyarwanda ari ubuzima bwacu bwa buri munsi bityo tugomba gukomeza kubusigasira tuburinda icyabuhungabanya.
Yasabye kandi buri wese kurwanya uwo ari we wese wagerageza kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Buri mwaka ukwezi k’Ukwakira, ni ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’isoko-muzi Abanyarwanda basangiye. Muri uku kwezi hatangwa ibiganiro by’Isanamitima na Ndi Umunyarwanda mu byiciro binyuranye birimo abaturage, abanyeshuri bari mu bigo by’amashuri, urubyiruko n’abakangurambaga b’Ubumwe n’Ubudaheranwa.