MU KARERE HABAYE INAMA ITEGURA UKWEZI KWAHARIWE IMIYOBORERE

Kuri uyu wa 11 Kanama 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye inama yo gutegura Ukwezi kwahariwe Imiyoborere (Governance Month) mu Karere, asaba buri mukozi kukugiramo uruhare.

Inama itegura Ukwezi kwahariwe Imiyoborere mu Karere, yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushizwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana SAMVURA Valens, abahagarariye Inzego z’Umutekano n’abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere.

Meya NIYOMWUNGERI yasabye buri wese kugira uruhare muri iyi gahunda y’Ukwezi kwahariwe Imiyoborere Myiza.

Ukwezi kwahariwe Imiyoborere, ni gahunda y’Intara y’Amajyepfo aho Ubuyobozi bw’Intara, ubw'Uturere n’Inzego bakorana basanga abaturage mu Tugari kugira ngo baganire nabo kuri gahunda za Leta zitandukanye ndetse banabakemurire ibibazo byabo.