MU KARERE HABAYE INAMA KURI GAHUNDA YA FOBASI
Kuri uyu wa 01 Nzeri 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yayoboye inama yize ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yaguye yo guhuza ubutaka buri ku buso buto izwi nka “Food Basket Sites: FoBaSi” izafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Iyi nama yitabiriwe n’abafite aho bahurira n’ubuhinzi mu Karere.
Visi Meya HABIMANA yabasabye gutegura neza ubutaka kugira ngo ihinga nirigera bazahite abahinzi bazahite batera imyaka.
Yabasabye kandi kwegereza abahinzi inyongeramusaruro kugira ngo iyi gahunda ya FoBaSi izashyirwe mu bikorwa neza.
FoBaSi ni gahunda ya Leta igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bakubakirwa ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi n’amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare n’ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.
Iyi gahunda iteganyijwe gutangira muri iki gihembwe cy’ihinga 2026A kizatangira muri uku kwezi kwa Nzeri kugeza mu Ukuboza 2025.
Muri iyi nama kandi haganiriwe kuri gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo kurinda ko ubutaka butwarwa n’isuri.