MU KARERE HABAYE INAMA YIBANZE KU KWIGIRA KU MURIMO NO KWIMENYEREZA UMURIMO
Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku kwigira ku murimo no kwimenyereza umurimo yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).
Inama yitabiriwe n'abikorera mu Karere, abahagarariye imishinga itari iya Leta ikorera mu Karere, abahagarariye ibigo by'ubucuruzi byigenga mu Karere n'abandi.
Visi Meya HABIMANA yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko urubyiruko rwafashwa kwimenyereza umwuga kugira ngo bizarufashe kubona no kunoza akazi mu gihe ruzaba rwakabonye.
Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda bwagaragaje ko umubare w'ababonye akazi mu mwaka wa 2024 wiyongereyeho abagera kuri 4.7%, bituma igipimo cy'ubushomeri kigabanukaho 2.1% ugereranyije n’umwaka wa 2023.
Urubyiruko by’umwihariko rwibasiwe n’iki kibazo rukaba rugirwa inama yo kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibashyiriraho.
Abagejeje imyaka yo gukora bafite akazi biyongereyeho cyane mu cyaro kuri 5.1%, kurusha mu mijyi biyongereye kuri 4%.
Umubare munini w’abafite akazi ni abagabo bangana na 63.1% ugereranyije n’abagore 47.1% ni ukuvuga icyuho cya 16% nyamara cyari kuri 15.3% mu 2023.
Imibare y’abashomeri ni 789,194 bangana na 14.7% by’abagejeje imyaka yo gukora, ukaba waravuye kuri 16.8% mu 2023, bingana n’igabanuka rya 2.1%.
Mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 16-30 ni ho hagaragara ubushomeri cyane ku gipimo cya 18%.