MU KARERE HABAYE UBUKANGURAMBAGA KURI MUSA, ISUKU N’ISUKURA NO KWIRINDA INDWARA YA TAENIA

Kuri uyu wa 04 Nzeri 2025, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE), abaturutse muri Canada (Veterinary without Borders) na Water Aid Rwanda bari bahagarariwe na Bwana Malcolm Rainers, Madamu Jeu Holing, Madamu Tanja Kisslinger na Madamu Ruth Zihiga Uwase, mu Murenge wa Cyanika habereye ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye.

Ubu bukangurambaga bwibanze ku kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, kwamamaza ubwisungane mu kwivuza (MUSA/CBHI) no gukumira inda zitateganyijwe mu bangavu.

Ubu bukangurambaga bwagarutse kandi kuri gahunda One Health (Ubuzima Bukomatanyije igamije gukora ubushakashatsi bwo gukumira indwara ya Taenia mu Mirenge ya Cyanika, Tare na Kibumbwe.

Ubu bukangurambaga bwabaye binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abagore y’umurenge wa Cyanika n’uwa Tare warangiye uwa Cyanika utsinze uwa Tare ibitego 2 kuri 0.

Muri ubu bukangurambaga, abaturage basubije neza ibibazo nyuma y’ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kigeme, Dr. JMV KAGIMBANGABO, bahawe ibihembo bigamije guteza imbere isuku n’isukura.