MU KARERE HABEREYE UBUKANGURAMBAGA KU NYAMA ZUJUJE UBUZIRANENGE
Kuri uyu wa 08 Nzeri 2023, kimwe n’ ahandi hose mu Gihugu no mu Karere ka Nyamagabe habereye ubukangurambaga ku nyama zujuje ubuziranenge, Abaturage bibutswa ko inyama zose zigemuwe ku masoko zigomba kuba nibura zimaze amasaha 24 mu byumba bikonjesha byo mu mabagiro yemewe.
Kurya inyama bifite uruhare runini mu buzima bwiza bw’ umuntu. Gusa na none si ukurya inyama zibonetse zose, kuko bisaba kuba zuzuje ubuziranenge.
Mu rwego rwo gusobanurira Abaturarwanda inyama zuzuje ubuziranenge izo ari zo, ku bufatanye na Minisiteri y’ Ubucuruzi n’ Inganda(MINICOM), Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi(RICA) cyakoze ubukangurambaga ku nyama zuzuje ubuziranenge.
Mu Karere ka Nyamagabe, ubu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Tare, mu Isanteri y’ Ubucuruzi ya Gasarenda.
Dr. Gaspard SIMBARIKURE, Umukozi wa RICA ushinzwe gutanga ibyangombwa avuga ko inyama zuzuje ubuziranenge ari iz’ itungo ryabazwe neza kandi ritahohotewe ndetse rikabagirwa ahabugenewe.
Avuga ko kandi mbere yo kubagwa, iri tungo riba rigomba guhabwa amazi meza gusa kandi rikaruhuka nibura amasaha 24.
Inyama zose zigemuwe ku masoko zigomba kandi kuba nibura zimaze amasaha 24 mu byumba bikonjesha byo mu mabagiro yemewe. Zigomba kandi kuba zagenzuwe na Muganga w’ Amatungo wemewe.
Ubu bukangurambaga ku nyama zuzuje ubuziranenge bwakozwe n’ Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi(RICA) bufite insanganyamatsiko igira iti: “Inyama zuzuje ubuziranenge kuri bose”