MU KARERE HAKOZWE UBUKANGURAMBAGA KU KWIRINDA UBUSHITA BW’INKENDE

Ku wa 09 Nyakanga 2025, mu Murenge wa Gasaka habereye ubukangurambaga ku kwirinda indwara y’ubushita bw'inkende (Mpox). 

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n'Umurage Communication for Development.

Indwara y’ubushita bw’inkende(Mpox), ni indwara iterwa na virus ya Mpox yagiye igaragara cyane hirya no hino ku isi kuva mumwaka 2022. Kuva mu mwaka wa 2023 iyi ndwara yakwirakwiriye no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. 

Mu Rwanda, hari abantu bagaragaweho indwara y’ubushita bw’inkende kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2024.

Kuri uyu munsi kandi ababyeyi bashishikarijwe guhesha abana babo inkingo zose zagenwe.