MU KARERE HATANGIJWE GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO, ABANA N’URUBYIRUKO BASABWA KUYITABIRA

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yatangirije kuri Stade Nyagisenyi, 'Gahunda y'Intore mu Biruhuko' ifite insanganyamatsiko igira iti: "Ubuzima bwiza, agaciro Kanjye".

Muri iyi Gahunda, abana n'urubyiruko bari kwibutswa kugira isuku: ku mubiri, ku myambaro, mu ngo iwabo, ku ishuri n'ahandi.

Bari kandi gutozwa imyitwarire myiza, ibiranga umuco w'u Rwanda, kwerekana impano zabo, gukina, gukunda ishuri no gukunda umurimo.

Atangiza iyi Gahunda, Visi Meya UWAMARIYA yabasabye abana n’urubyiruko bayitabiriye kuyikunda kuko bazayungukiramo byinshi. 

Yagize ati: "Muyitabire. Turifuza ko muba abana bafite ubuzima bwiza kuko ni mwe Rwanda rw'ejo. Turifuza ko muba abana bafite isuku, bubaha ababyeyi kandi bakunda ishuri."

Gahunda y'Intore mu Biruhuko izajya ibera kuri Site zitandukanye ziri hirya no hino mu Tugari, itangire saa Saba z'igicamunsi buri wa Mbere, buri wa Gatatu na buri wa Gatanu.