MU KARERE HATANGIJWE IBIKORWA BY’UBUFATANYE BWA POLISI N’INGABO Z’U RWANDA BIGAMIJE GUTEZA IMBERE ABATURAGE

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Védaste NSHIMIYIMANA bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Kagano, mu Murenge wa Kitabi, mu bikorwa ngarukamwaka bihuriweho n'Ingabo, Polisi n'abaturage.

Aba bayobozi bari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP SANO NKERAMUGABA, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Major Elie NKURANGA n’abandi, basije ikibanza kigiye kubakwaho Ishuri Mbonezamikurire y’Abana Bato muri GS Kitabi mu rwego rwo kugabanya ubucucike aho bigiraga.

Biteganyijwe ko iri Shuri rizuzura mu gihe kitarenze amezi abiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Bwana NSHIMIYIMANA yasabye ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa kuzabungabunga iki gikorwaremezo kandi bakihatira kujyana abana babo ku ishuri mu rwego rwo kubaraga ahazaza heza.

Ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, ni bwo ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu (RDF), hatangijwe ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Citizen Outreach Programme-COP25).

Ni ibikorwa bizakorerwa mu gihugu hose ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda”.

Bizakorwa mu gihe cy'amezi atatu, mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 n'imyaka 25 y'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage, hibandwa ku byiciro by’ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo; ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.