MU KARERE HATANGIJWE IBIZAMINI BYA LETA BISOZA UMWAKA W’AMASHURI WA 2023-2024

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yatangirije ku rwego rw’Akarere muri Ecole des Sciences de Nyamagabe iherereye mu Murenge wa Gasaka, ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024 mu byiciro bitandukanye.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, ibi bizamini yabitangirije muri ES Sumba na yo ibarizwa mu Murenge wa Gasaka. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA, ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2023-2024, we yabitangirije muri GS Kizi iherereye mu Murenge wa Kamegeri. Abanyeshuri bagera ku 7688 barimo 4524 basoje ikiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (O Level) na 3164 basoje umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye (A Level) ni bo bakoreye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024, kuri site zigera kuri 20 zari ziri hirya no hino mu Karere.