MU KARERE HATANGIJWE ICYUMWERU CY’ICYUNAMO N’IMINSI 100 YO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kuri uyu wa 07 Mata 2025, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere hamwe n'abahagarariye amadini n'amatorero, bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Mushubi mu gutangiza ku rwego rw'Akarere Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yasabye abaturage b'Akarere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha biyishamikiyeho.

Yagize ati: “Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka, turabasaba ko dufatanya tukirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe bwacu. Turabasaba dukomeje kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, yaba iri mu magambo, mu bikorwa cyangwa se n’ibindi byaha biyishingiyeho. Iyi minsi 100 yo Kwibuka ni igihe cyo gufatana mu mugongo ntabwo ari igihe cyo gutonekana. Kwibuka ni ukongera kureba amateka yacu uko ameze kose, tukayazirikana dufata ingamba zo kwirinda ko Jenoside yakongera kuba ukundi mu Rwanda.”

Gutangiza ku rwego rw'Akarere Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byakomeje hunamirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi.

Hacanwe kandi Urumuri rw'Icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi no ku rwa Kaduha.