MU KARERE HATANGIJWE ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA

Abagize Inama Njyanama y’Akarere, basoje ibikorwa by’Icyumweru cy’Umujyanama, aho basuye Imirenge itandukanye baganira n’Abakozi bayo hamwe n’abagize Ibyiciro byihariye ku buzima rusange bw’Akarere, ibibazo Bihari n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Ni ibikorwa batangiye ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 bisozwa ku wa 21 Werurwe 2025. Icyumweru cy'Umujyanama cy'uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage, Ijwi ku Mujyanama, Umujyanama, Ijwi ry’Umuturage.”

Atangiza ibi bikorwa, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO, yavuze ko Icyumweru cy’Umujyanama ari igikorwa ngarukamwaka, aho abagize Inama Njyanama bose bigabanyamo amatsinda bagasanga abaturage n’abahagarariye ibyiciro byihariye mu mirenge yabo, bakaganira ku iterambere ry’Akarere, bakanarebera hamwe ibibazo bihari n’uburyo byakemuka.

Yaragize ati” Igikorwa tugiyemo ni ukumva bya byifuzo by’abaturage kugira ngo tubabere ijwi… Tubashyiriye [Abaturage] ibitekerezo natwe kuko muri iki cyumweru tuzaganira ku bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo ariko si ukubiganira ngo bigarukire aho, ahubwo ni ukureba uko byakemuka dufatanyije.”

Ibiganiro abagize Inama Njyanama y’Akarere batanze mu Mirenge, byibanze ku bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, buzwi nka ’Citizen Report Card’ (CRC).

By’umwihariko hibanzwe ku Karere ka Nyamagabe.

Hatanzwe kandi ikiganiro ku kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Harebewe hamwe kandi ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’uburyo byakemurwa.

Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere cyasojwe n’umwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu Murenge wa Kitabi kuva ku wa 20 kugeza ku wa 21.

Muri uyu mwiherero, abagize Inama Njyanama y’Akarere bunguranye ibitekerezo kuri Gahunda y'imyaka 5 y'iterambere ry'Akarere yo kuva mu mwaka wa 2024 kugeza mu wa 2029.

Baganiriye kandi kuri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), banahabwa ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda cyatanzwe na Bwana UWIZEYE Jean de Dieu, Umokozi wa Association Modeste et Innocent (AMI).