MU KARERE HATANGIJWE KU MUGARAGARO POROGARAMU Y’ISUKU N’ISUKURA

Ku wa 03 Kamena 2025, mu Murenge wa Kibirizi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Amazi, Isuku n’Isukura muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Gemma MANIRARUTA ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI hamwe n'abandi bayobozi batandukanye, yafunguye ku mugaragaro Porogaramu y'Amazi, Isuku n'Isukura mu Karere.

Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yavuze ko iki gikorwa ari inkingi ikomeye mu iterambere ry'Akarere.

Ati:"Turabizi ko nta terambere ryabaho haba mu bukungu, mu miyoborere myiza no mu mibereho myiza mu gihe nta mazi meza ahari.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Amazi, Isuku n’Isukura muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Gemma MANIRARUTA yavuze ko kugeza amazi meza ku baturage b'Akarere bose bitakiri inzozi.

Yasabye ba Mutimawurugo kubyaza umusaruro aya mazi meza begerejwe kuko bari mu ba mbere bavunika iyo yabuze. 

Asabye kandi buri wese kubungabunga iki gikorwaremezo.

Porogaramu y'Amazi, Isuku n'Isukura mu Karere, izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Water Aid na Water for People.

izagera ku ntego zifuzwa itwaye miliyari 62 z'amafaranga y'u Rwanda.

Bitegeganyijwe ko mu gihe cy’imyaka 5 izaba yamaze kugeza amazi meza ku baturage bose batuye Akarere.