MU KARERE HATANGIRIJWE UKWEZI KW’ UBUMWE N’ UBUDAHERANWA BW’ ABANYARWANDA KU RWEGO RW’ INTARA
Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Mbazi hatangirijwe ibikorwa by’ Ukwezi kw’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa ku rwego rw’ Intara y’ Amajyepfo.
Ubwo yatangizaga uku Kwezi, Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Madame Alice KAYITESI akaba ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yavuze ko umuco wo kwinangira ku gutanga amakuru y' ahakiri Imibiri y' abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyingurwa mu cyubahiro ari imwe mu mbogamizi ku Bumwe n' Ubudaheranwa bw' Abanyarwanda.
Umuyobozi ushinzwe Ubudaheranwa muri muri Minisiteri y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ Inshingano Mboneragihugu Madame Uwacu Julienne wari uhagarariye iyi Minisiteri yasabye Abanyarwanda ko uku Kwezi kwahariwe Ubumwe n' Ubudaheranwa bw' Abanyarwanda kwababera umwanya mwiza wo gutekereza ku Bumwe n' Ubwiyunge bw' Abanyarwanda kandi bakirinda ibyonyi bishaka kubwangiza.
Umuyobozi w' Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yavuze ko muri aka Karere by’ umwihariko mu Murenge wa Mbazi uku Kwezi kuziye igihe.
Mu minsi yashize muri uyu Murenge wa Mbazi, hagaragaye Imibiri y’ abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yarubakiweho inzu y’ ubucuruzi bituma Ubumwe n’ Ubudaheranwa muri aka gace buzamo agatotsi.