MU KARERE HATERANIYE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU GUTEZA IMBERE UMURIMO
Kuri uyu wa 16 Kanama 2023, mu Karere ka Nyamagabe habereye inama nyunguranabitekerezo yigaga ku iterambere ry’ umurimo muri aka Karere ” Decent work on employment promotion dialogue” yateguwe na Minisiteri y’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo(MIFOTRA) ku bufatanye n’ Akarere.
Inama yitabiriwe n’ abantu batandukanye bagira uruhare mu ihangwa ry’ umurimo barimo bamwe mu bagize Inama Njyanama y' Akarere n' Imirenge, bimwe mu bigo bya Leta n' iby' Abikorera, Amadini n’ Amatorero, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Imirenge n’ ab’ Utugari, Urubyiruko rwihangiye imirimo n’ abandi, iyoborwa n’ Umuyobozi w’ Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu mu Karere ka Bwana Thaddée HABIMANA.
Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo, hafashwe imyanzuro irimo iy’ uko mu rwego rwo kugabanya ibibazo biboneka mu kazi no mu itangwa ryako, ku bufatanye bw’Akarere na MIFOTRA hakwiye gukorwa urutonde rw’ abatanga akazi n’ abagashaka, bityo bigafasha mu kubahuza n’ ibindi). Hafashwe kandi umwanzuro w’ uko MIFOTRA ikwiye gukora ubuvugizi hakajyaho OSC (One Stop Center) yazajya ifasha mu kunoza ibijyanye n’ umurimo, uwo gukuraho ingwate ku rubyiruko hakabaho ubwishingizi magirirane, uwo guha amahirwe abakozi ba Leta yo kwiyungura ubumenyi, uwo gushyiraho ingengo y’imari yafasha urubyiruko kwimenyereza umwuga, uwo gukundisha urubyiruko Akarere bavukamo no kubereka amahirwe ahari kugira ngo bayabyaze umusaruro bareka kwirukira mu Mijyi n’ iyindi.