MU KARERE HIBUTSWE ABAGORE N’ABANA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kuri uyu wa 01 Kamena 2025, mu Murenge wa Mushubi, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Umushyitsi Mukuru yari Honorable Depite MURUMUNAWABO Cécile.

Honorable Depite Cécile MURUMUNAWABO, yavuze ko kwica abagore n'abana ari igisobanuro cyo kurimbura umuryango.

Yavuze kandi ko bibabaje kuba hari abagore bishe abana n'ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Asabye buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

By'umwihariko asabye urubyiruko kwima amatwi abahakana bakanapyobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muhango, habayeho kandi igikorwa cyo kunamira imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi.

Hashyizwe kandi Indabo ku Kimenyetso cyo Kwibuka kiri mu Kigo Nderabuzima cya Mushubi ahiciwe abagore n'abana no ku cy'ahazwi nko ku Ikoni ahiciwe abagabo bari bavanwe ku biro bya Komini Mushubi bizezwa ko bahungishirijwe ku bya Komini Kaduha.