KITABI: ABUNZI BAHAWE ICYEMEZO CY'ISHIMWE N'AMATELEPHONE.

Mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Uwingugu niho hatangirijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abunzi ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe ku nsanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, twubake u Rwanda twifuza.”

Uyu muhango wo gutangiza icyumweru cy’abunzi witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukunu n’Iterambere Bwana KABAYIZA Lambert hamwe n’abakozi ba MAJ.

Umuyobozi w’akarere wungirije Bwana Kabayiza Lambert mu gutangiza iki cyumweru yavuze ko ibibazo byinshi bikemukira mu bunzi bitaragera mu nkiko kandi ukaba ariwo muco ukwiye gushyigikirwa.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo gukemura amakimbirane burimo  no kwifashisha abunzi cyangwa kujya mu nkiko ariko iyo ikibazo cyageze mu rukiko gisaba umwanya kuko usibye kumenya igihe urubanza ruzabera binagoye kumenya uko bizakorwa bityo kugana inkiko atari umushinga mwiza wo kuyoboka kuko uhombwa uwawugiyemo mu buryo bwose.

Umuyobozi w’akarere wungirije yasabye abaturage gukorana n’abunzi no kwemera gushyira mu ibikorwa imyanzuro yabo  aho kuyigomekaho kuko bibagiraho ingaruka zikomeye.

Ku ruhande rw’abunzi, uyu muyobozi yabasabye  kurangwa n'ubunyangamugayo bakirinda ruswa n'ikimenyane ahubwo bagashyira imbere inyundu z’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Muri uyu muhango kandi Abunzi bashyikirijwe icyemezo cy'ishimwe na Telefone ngendanwa izabafasha gukora akazi kabo neza uko bikwiye.

Icyumweru cy’abunzi cyatangiye kuwa 25/11/2019 bikaba biteganijwe ko kizarangira ku italiki 30/11/2019 aho hakazakorwamo ibikorwa binyuranye.

Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’Abunzi, hazakorwa ubukangurambaga bwo kwirinda amakimbirane no gushishikariza abantu kuyoboka ubuhuzabwunzi.

Muri buri murenge abakozi ba MAJ bazahasura baganire n’abaturage bafitanye ibibazo bihabwe umurongo wo kubikemura vuba.

Komite y’Abunzi ni urwego rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bagera mu rukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Abunzi cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu.