MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO, ABAGORE N’ABAGABO BASABWE GUKORERA HAMWE
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Uwinkingi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro.
Ibi birori byabanjirijwe n'imurikabikorwa rito aho abagore bo muri uyu Murenge bagaragaje aho bageze biteza imbere.
Visi Meya UWAMARIYA yavuze ko Akarere kazakomeza kwita ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Yasabye abagore n'abagabo gushyira hamwe bahereye mu muryango.
Yagize ati: “Murasabwa gukorera hamwe kugira ngo imiryango yanyu itere imbere.murasabwa kandi kwirinda amakimbirane mu miryango, ubuharike n'ubushoreke no guha uburere bwiza abana banyu.”
Muri ibi birori abagore bahize abandi mu bikorwa bitandukanye biteza imbere umuryango barashimwe.
Bamwe bahawe ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, abandi bagabirwa amatungo magufi.
Abana nabo bahawe indyo yuzuye.