Mu Mirenge yose y'Akarere hasubukuwe umuganda rusange
Ni umuganda wasubukuwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe aho ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Kaduha mu Kagali ka Kavumu.
Muri uyu muganda, haharuwe umuhanda w’umugenderano ureshya na kilometero 6 aho ufasha abaturage kugenderana buri munsi.
Ni umuganda witabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe bayobowe na Perezida wayo Uwamahoro Clothilde wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée ndetse n’Abajyanama Pascal Gatsimbanyi, Kambayire Félicité na Mugisha Stephen ndetse n’inzego z’umutekano.
Abaturage bagaragaje ubwitabire muri uyu muganda kandi bagaragaza ko bishimiye kongera guhuriza hamwe imbaraga biyubakira Igihugu.
Muri uyu muganda kandi hatangijwe ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge hifashishijwe imigozi yabugenewe mu rwego rwo kwirinda ko umuyaga wasenya ibisenge by’inzu.
Aha, abaturage beretswe uko bazirika ibisenge maze basabwa kwitabira kuzirika inzu zabo.
Nyuma y’umuganda abaturage bahawe ubutumwa bwagarutse ku kwitabira gahunda za Leta by’umwihariko kugira uruhare mu bibakorerwa bagamije kwiteza imbere.
Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yibukije abaturage kugira isuku by’umwihariko abibutsa gahunda yatangijwe ku rwego rw’Intara y’Igitondo cy’isuku.
Yabibukije kandi kwitabira kurwanya ibiza bitewe n'imvura nyinshi ndetse no kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda inkuba. Yabasubiriyemo ingamba zose bagomba kubahiriza mu rwego rwo kwirinda inkuba.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe, yagarutse ku ruhare abaturage bagomba kugira mu kwikemurira ibibazo biri mu bushobozi bwabo bakabikora bagamije kugera ku iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza maze ubuyobozi bukaza bubunganira.
Umuganda kandi wakorewe mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyamagabe, by’umwihariko Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes yifatanyije n’Umurenge wa Gatare naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngarambe Alfred yifatanyije n’Umurenge wa Kitabi.