MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA MUTARAMA 2024 KU RWEGO RW’AKARERE, HASIJWE AHAGIYE KUBAKWA IBYUMBA BY’AMASHURI
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA yifatanyije n'Abaturage bo mu Murenge wa Musange, mu Muganda Rusange usoza Ukwezi kwa Mutarama 2024 aho basije ikibanza kizubakwaho ibyumba by'Amashuri 3 ku Ishuri rya GS Musange/TSS ryigisha Ubwubatsi n’Ikoranabuhanga ryo mu Nganda. Nyuma y’Umuganda Rusange, VM FED Bwana Thaddée HABIMANA yashimiye abawitabiriye igikorwa cyiza bakoze cyo gutunganya ikibanza kigiye kubakwaho ibyumba by’Amashuri abana babo bazigiramo.
Yabahaye ubutumwa bwagarutse kuri gahunda za Leta zitandukanye zirimo iyo guhinga ubutaka bwose kandi bakabuteramo igihingwa cyatoranyijwe, kubamenyesha sisiteme "Imibereho"; gahunda yo kwivana mu bukene ya GiraWigire; gahunda yo kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nshuro ya 30; kubakangurira kugira umuco w'isuku no kwirinda ibiza muri iki gihe cy'imvura nyinshi, umuyaga n'inkuba. Abitabiriye uyu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024 ku rwego rw’Akarere, banapimwe ku bushake indwara zitandura.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA, we Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, yawukoreye mu Murenge wa Gasaka, aho yifatanyije n'Abaturage b'Akagari ka Remera by'umwihariko abo mu Mudugudu wa Kabeza, bakuraho igikuku cyaguye mu muhanda wa kaburimbo ugana ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, banatera indabo muri Centre ya Kabeza.