MU MURENGE WA GASAKA HATANGIRIJWE KU RWEGO RW’ AKARERE ICYUMWERU CYAHARIWE KONSA

Kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwifatanyije n’ Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo konsa (guha ibere umwana) ndetse no gutangiza icyumweru cyahariwe konsa ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire ko Ababyeyi bonkereza aho bakora”.

Mu Karere ka Nyamagabe, uyu Munsi Mpuzamahanga wizihirijwe mu Murenge wa Gasaka, ahari hateraniye Ababyeyi baturutse mu bice bitandukanye by’ Akarere.

Umuyobozi w’ Ishami ry’ Ubuzima Madame Ayinkamiye Donatha wari uhagarariye Ubuyobozi bw’ Akarere yahaye aba Babyeyi ubutumwa bw’ uko bagomba gukora uko bashoboye kose bakonkereza Abana babo aho bakorera.

Minisiteri y’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango, MIGEPROF n’ izindi nzego zifite aho zihurira n’ umwana zisaba abakoresha bo mu nzego zitandukanye kugira uruhare mu gufasha Ababyeyi kubona ibyumba byihariye bonkerezamo Abana babo mu gihe bari mu kazi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda konsa Abana mu gihe cy’ amezi 6 kuva bakivuka byagabanutse ku kigero cya 6% aho byavuye kuri 87,3% mu mwaka wa 2015 bikagera kuri 81% mu mwaka wa 2020.