MU MURENGE WA KADUHA HASOREJWE UKWEZI K’ UBUMWE N’ UBUDAHERANWA BW’ ABANYARWANDA

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yifatanyije n’ Abaturage bo mu Murenge wa Kaduha mu gusoza Ukwezi k’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa bw’ Abanyarwanda ku rwego rw’ Akarere, abasaba gukomeza kubusigasira.

Ubwo yagezaga ubutumwa kuri aba Baturage, Visi Meya UWAMARIYA yavuze ko aho Ubumwe bw’ Abanyarwanda bugeze hashimishije ariko buri wese agomba kugira uruhare mu gutuma budahungabana.

Yagize ati: “Ubumwe bw’ Abanyarwanda bugeze ahashimishije, ariko buri wese agomba kugira uruhare mu kubusigasira.”

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho y’ Abaturage mu Karere Madame Agnès UWAMARIYA yasabye kandi Abaturage b’ Umurenge wa Kaduha gukora cyane ndetse bakanafasha abo bigaragara ko basigajwe inyuma n’ amateka kwiteza imbere kuko Ubumwe butagerwaho mu gihe hari ibyiciro bikennye.

Ukwezi k’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa bw’ Abanyarwanda kwasorejwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023 ku rwego rw’ Akarere mu Murenge wa Kaduha, kwatangirijwe mu Murenge wa Mbazi ku wa 02 Ukwakira 2023.