KIBUMBWE- UBUKANGURAMBAGA KURI GAHUNDA ZA LETA ZIKOMATANYIJE BWASOJWE HAKINWA UMUPIRA W’ AMAGURU
Kuri uyu wa 10 Kanama 2023, mu Murenge wa Kibumbwe hasojwe ubukangurambaga kuri Gahunda za Leta zikomatanyije zirimo kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, kwishyura Umusanzu w’ Ubwisungane mu Kwivuza n’ ibindi hakinwa umukino wa nyuma w’ irushanwa ry’ umupira w’ amaguru wahuje Akagari ka Kibibi na Gakanka.
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu Thadée HABIMANA wari Umushyitsi Mukuru muri ibi bikorwa yashimiye ababyitabiriye ndetse abibutsa ko bagomba kugira uruhare rukomeye muri gahunda za Leta. Ibi bikorwa by’ ubukangurambaga bukomatanyije kuri gahunda za Leta zinyuranye byanatambukaga ako kanya kuri Radio Huye yari yimuriye gahunda zayo muri uyu Murenge.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibumbwe batanze ibyifuzo binyuranye birimo ibyo gukorerwa umuhanda uva muri uyu Murenge werekeza mu Mujyi wa Nyamagabe, ibyo kwegerezwa ibibuga by’ imyidagaduro n’ ibindi, maze ubuyobozi bw’ Akarere bubasezeranya ko bigiye kwitabwaho.
Ubukangurambaga bukomatanyije binyuze mu marushanwa y’ umupira w’ amaguru bwasojwe ku wa 10 Kanama 2023 mu Murenge wa Kibumbwe, bwatangiye tariki 28 Nyakanga 2023. Bugamije guhuriza hamwe abaturage muri rusange by’ umwihariko urubyiruko cyane cyane ururi mu biruhuko.