Mu Murenge wa Mushubi hakozwe siporo rusange
Ku wa 26 Werurwe 2023, mu Murenge wa Mushubi w’Akarere ka Nyamagabe abaturage babyukiye mu bikorwa bya siporo byari bigamije gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza.
Ni siporo yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, inzego z’umutekano, abikorera ndetse n’abandi bayobozi n’abakozi mu Murenge wa Mushubi.
Iyi siporo kandi yitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abaturage, abato n’abakuze.
Batangiye bakora siporo yo kwiruka, nyuma bakomereza muri ES Mushubi aho bakoreye imyitozo ngororamubiri.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yasabye abaturage gukunda no kwitabira siporo kuko ibafasha mu kwirinda indwara zitandura.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko icyegeranyo cy’ubushakashatsi Demographic Health Survey (DHS) cyagaragaje ko zimwe mu ndwara zirimo guteza impf uku Banyarwanda benshi ari indwara zitandura, harimo diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi
Ati “Izo zose zirindwa umuntu akora siporo ariko kimwe mu byagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo n’Akarere kacu ni uko n’iyo tugiye gupimwa umuntu akabona ko afite ikibazo cy’umuvuduko cyangwa diabetes ntabwo afata imiti, abantu banga kwivuza”
Yongeyeho ati “Ndagira ngo mbashishikarize mwese kwipimisha guhera ku bagore bafite imyaka 35 kuzamura ndetse n’abagabo ku myaka 40”.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko bashobora kongera umubare w’abitabira siporo bahereye ku bantu bakuze kandi bakanapimwa indwara zitandura.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abakiri bato gukunda no kwitabira siporo bagakura bayikunda kuko izabafasha kugira ubuzima bwiza.
Abitabiriye siporo barengeje imyaka 35 bapimwe indwara zitandura.