Mu Murenge wa Mushubi hibutswe abagore n'abana bishwe muri Jenoside
Uyu muhango wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Ibuka na Avega, Inzego z’umutekano, abahagarariye amadini, abarokotse n’abaturage b’Umurenge wa Mushubi.
Umuhango wo kwibuka wabanzirijwe no gushyira indabo ku kimenyetso (monument) kiri mu Kigo Nderabuzima cya Mushubi no ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mushubi.
Muri uyu muhango hagarutswe ku buhamya bw’uko Jenoside yakozwe muri aka gace by’umwihariko uko abagore n’abana biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Mushubi maze bakajugunywa mu cyobo cy’umusarani naho abagabo bakicirwa ku muhanda ugana i Kaduha.
Hatanzwe ubutumwa bwo gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, kwigisha abana amateka nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi no kubakangurira gusura inzibutso kugirango bamenye amateka y’ukuri.