Mu Murenge wa Tare hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2020 B
Iki gikorwa gitangijwe mu gihe mu Mirenge igize Akarere ka Nyamagabe ibikorwa by’ihinga by’igihembwe cya 2020 B birimbanyije kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu.
Ibi bikorwa byatangirijwe mu Murenge wa Tare, Akagali ka Nyamigina, Umudugudu wa Nyarugeti aho hatewe igihingwa cy’ingano.
Aganira n’abaturage nyuma yo gutangiza ku mugaragaro imirimo y’ubuhinzi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Nyamagabe, Ndayambaje Janvier yasabye abaturage guhinga kare kugirango ku italiki 20 z’uku kwezi bazabe bamaze kubiba kugirango batazacikanwa n’igihe cy’ihinga.
Yasabye abagifite ibigori mu mirima bitarasarurwa kubikataho imitwe mu gihe bagitegereje ko byuma maze ubundi bagahingamo ibishyimbo kugira ngo batazarenza igihe bategereje ko ibigori byuma.
Yakanguriye abaturage bafite ibigori kwihutira kubaka ubwanikiro kuko kuri RAB hari amashitingi bazifashisha, ibi ngo bizatuma umusaruro w’abo bahinzi utangirika.
Mu bindi uyu muyobozi yasabye abaturage harimo kwihutira gushaka ubwishingizi bw’ibihingwa byabo kugira ngo igihe hazaba Ibiza bitazabateza ibihombo.
“Abahinzi barakangurirwa gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi kugirango imvura nikomeza kugwa ikabyangiza muzabashe kwishyurwa”.
Yasoje asaba abaturage guhinga ku masite yateguwe kandi bakirinda ko italiki 20 z’uku kwezi zazagera batarasoza gutera imyaka.